Iyi shapule ivugwa hakoreshejwe ishapule isanzwe. Mu gutangira:
Ikimenyetso
cy’umusaraba: Ku izina ry’Imana data na mwa na Roho
mutagatifu. Amina!
Ndemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Ndemera n’Umwana we
w’ikinege Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na
Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa k’umusaraba
agapfa agahambwa akamanukira mu irimbi, ku munsi wa gatatu akazuka, akajya mu
ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ushobora byose, Niho azava aje gucira
Imanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu na Kiliziya gatolika
ntagatifu n’urusange rw’abatagatifu, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu
bazazuka bakazabaho iteka. Amina!
Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose, icyo ushaka
gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu juru, ifunguro ridutunga uriduhe none,
utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho ntudutererane
mu bitwoshya ahubwo udukize icyago. Amina!
Ndakuramutsa Mariya, wuzuye inema uhorana n’Imana, wahebuje abagore bose umugisha, na
Yezu Umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana, urajye
udusabira twebwe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amina!
Ku masaro aranga amibukiro (x1): Dawe Mana ihoraho, ngutuye umubiri
n’amaraso, Roho n’ubumana by’umwana wawe Yezu Kristu, ngira ngo mpongerere
ibyaha byacu n’iby’isi yose.
Ku masaro aranga za Ndakuramutsa Mariya (x10): Ku bw’ububabare bwe
bukabije, tugirire impuhwe kandi uzigirire n’isi yose.
Mu gusoza (x3): Mana Nyir’ubutagatifu, Mana y’imbaraga, Mana
ihoraho, tugirire impuhwe kandi uzigirire n’isi yose.
Yezu wacu, tubabarire ibyaha byacu uturinde umuriro w’iteka,
igarurire roho z’abantu bose maze uziyobore inzira y’Ijuru, cyane cyane wite ku
bakeneye impuhwe zawe, maze ubabarire Roho ziri muri purigatori, nizabanyabyaha
bisi yose. Amina!
Ibisingizo byo kwiyambaza impuhwe z'Imana (tubikesha Mutagatifu
Mama Fawusitina Kowalska):
- Mpuhwe z’Imana wowe yobera rijimije ry’Ubutatu Butagatifu, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe ugaragaza ububasha bwayo buhanitse, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe waremye roho zo mu ijuru, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe ugenzura isi n’ikirere, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe uduha ubuzima bw’iteka, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe uturinda ibihano twari dukwiye, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe wasakaye mu isi muri Jambo wigize umuntu, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe wagaragajwe by’umwihariko n’ibikomere bya Kristu, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe uva mu Mutima mutagatifu wa Kristu, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe ugaragarira muri Kiliziya y’isi yose, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe ugaragara mu masakaramentu matagatifu, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe uduhamagarira ukwemera gutagatifu, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe usotse kandi usendereye mu isakramentu rya Batisimu n’iry’imbabazi, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe utagira urugero mu isakramentu ry’Ubusaserdoti n’iry’Ukaristiya, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe utuma intungane zitagatifuza, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe utagatifu imitima yuje umurava, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe mizero y’abarwayi n’imbabare, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe muhoza w’imitima ifite intimba, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe mizero y’abihebye, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe uduhora iruhande, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe utumenyesha ingabire zawe, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe mahoro y’abasamba, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe uturinda umuriro w’iteka, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe worohereza roho zo mu Isukuriro turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe bwiza buhimbaza abatagatifu bose, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe banga ridahezwa ry’ukwemera, turakwiringiye.
- Mpuhwe z’Imana wowe soko idakama y’ibitangaza, turakwiringiye.
V.: Imana ni inyampuhwe
kandi ni nyir’ibambe, itinda kurakara kandi ikagira urugwiro (Zab 145 (144),8).
Dusabe: Nyagasani Mana, wowe ugira
impuhwe zihebuje, ukagira n’imbabazi zidashira, turebane ubwuzu; maze
utwongereremo ibikorwa by’Impuhwe zawe; turinde kwiheba, kabone n’iyo twaba mu
magorwa akabije, ahubwo duharanire ugushaka kwawe gutagatifu, ko rukundo n’impuhwe,
tubigiranye ukwizera kudahwema kwiyongera. Tubisabye ku bwa Nyagasani Yezu
Kristu, Umwami w’Impuhwe, we ufatanya nawe na Roho Mutagatifu kutugaragariza
impuhwe iteka ryose. Amina!
Maraso
n’amazi byavubutse mu Mutima wa Yezu, wo soko y’urukundo n’impuhwe
utugirira, turabiringiye!(x3).
Yezu wacu, tubabarire ibyaha byacu uturinde umuriro w’iteka,
igarurire roho z’abantu bose maze uziyobore inzira y’Ijuru, cyane cyane wite ku
bakeneye impuhwe zawe, maze ubabarire Roho ziri muri purigatori, nizabanyabyaha bisi
yose. Amina!
Kwiragiza Impuhwe z'Imana :nisunze impuhwe zawe , Mana igira ubuntu , wowe mwiza wenyine rukumbi , ( Mt 19, 17 ). Nubwo ndi umunyabyago , kandi nkagira n' amakosa menshi , nizeye Impuhwe zawe , kuko uri " Umubyeyi w' Impuhwe zose , kandi ukaba Imana itanga ihumure ryuzuye" ( 2Kor 1,3 ) , haba mu Ijuru ndetse no munsi , ntawigeze yumva ko hari roho yiringira Impuhwe zawe waba waratereranye.
Mana Nyiri Imbabazi , ni wowe wenyine ushobora kunkiza , ntuzigere unsubiza inyuma , igihe cyose nzaba niyeguriye Umutima wawe ugira Impuhwe , kuko nta numwe wigeze usubiza inyuma , niyo yaba ari umunyabyaha ukabije. Mukiza mwiza , wowe wasezeranye ko isi n' Ijuru byarimbuka , aho kugirango roho yiringira Impuhwe zawe izibure , kora kuburyo roho yose ikwiyegereje ihabwa imbabazi , ihumure n' izindi nema z' urufaya . Amina !
Mama Fositina mutagatifu, udusabire!
Ikimenyetso
cy’umusaraba: Ku izina ry’Imana data na mwa na Roho
mutagatifu. Amina!













.jpg)










