Contact Form

Name

Email *

Message *

Thursday, May 26, 2022

Menya byinshi ku umuti ukoreshwa mu gusukura amenyo wa Listerine

Iyi foto igaragaza bumwe mubwoko bwa Listerine.

Mu kanwa kacu huzuyemo bagiteri zitabarika, nukuga ko ari nyinshi cyane. Izi bagiteri uzisanga ku menyo, ku ishinya ku rurimi n’ahandi hanyuranye mu kanwa. Ubusanzwe izi bagiiteri zifite akamaro nyamara hari igihe ziba mbi zikaba ari zo zigira uruhare mu kwangirika kw’amenyo yacu. Kwangirika mukanwa biterwa nuko zimwe muri izo bagiteri zikoresha isukari iri mu byo tuba twariye maze zikayihinduramo aside (acid). Uko iminsi igenda yisunika niko iyo aside igenda yangiza amenyo iyacukura.

 

 Rero Listerine ni umuti ukoreshwa mugusukura mukanwa, kugira ngo izo bagiteri zitaza gutuma amenyo yawe yangirika. Iboneka mungano zitandukanye hari iya 250ML nindi ya 500ML. Hari izikoreshwa nabantu bakuru ndetse hakaba niz’abana. Nanone Listerine irinda mukanwa kawe impumuro mbi. Nkuko tubikesha urubuga rwa www.listerineprofessional.com rugaragaza ko Listerine yica mikorobe zo mukanwa kukigero cya 99,9%.  Kugira ugere kuri iki kigero uba ugomba gukoresha uyu muti wa Listerine woza mu kanwa nibura uwujundika igihe cyamasegonda 30 kumunsi, haba mugitondo cg nijoro, kugirango wikingire izi mikorobe igihe cyumunsi wose (amasaha 24).


Ese Listerine igizwe nibiki?

Iyi foto igaragaza bimwe mubimera byifashishwa mugukora Listerine.

Ibintu byingenzi (Active ingredients) bigize Listerine nibi bikurikira:

  1. Eucalyptol (0.092%),
  2. Menthol (0.042%),
  3. Methyl Salicylate (0.060%),
  4. Thymol (0.064%),

Ibindi byongerwamo:

  • Amazi,
  • Arukoro (Alcohol 21.6% v/v),
  • Sorbitol,
  • Poloxamer 407,
  • Benzoic Acid,
  • Sodium Saccharin,
  • Flavor,
  • Sodium Benzoate,
  • Yellow 10,
  • Green 3

Ese nibyiza gukoresha Listerine buri munsi?

Nkuko tubikesha urubuga rwa glomoderndental.com rwerekana ko ari byiza kuyikoresha buri munsi woza mukanwa nyuma yo kwiborosa (brushing) nogukura imyanda iba iri hagati y’amumenyo (flossing) kuko uyu muti wica bagiteri ziba zasigaye mukanwa nyuma ibyo twavuze haruguru, bityo bikongera ubuzima bwiza bwo mukanwa kawe bikanakongerera impumuro mbi mukanwa.

Ninde wemerewe gukoresha Listerine?

Listerine ubusanzwe ikoreshwa nabantu bafite imyaka kuva cumi n’ibiri (12 Years old), gusa hari ubundi bwoko bwakorewe abana bato (SmartRinse Listerine).

Ese Listerine ikoreshwa gute?

Banza unyuze mukanwa uburoso n’umuti wabigenewe maze ukure nimyanda hagati yamenyo ukoresheje udukoresho twabigenewe (brushing and flossing). Hanyuma ufate mililitiro makumyabiri (20ML) za Listerine uzijundike mukanwa kawe igihe cy’amasegonda mirongo itatu (30Sec.) mu gitondo na nimugoroba wamaze kurya. Maze ucire uwo muti wari ujunditse, irinde kuwumira igihe uwujunditse.

Ese amabara ya Listerine atandukaniye he?

Hariho ubwoko bubiri bw’ingenzi bwa Listerine zo koza umunwa: ubwamber ni ububa bugizwe na Fluoride (soma firiworide), ubundi bwoko  antiseptics (soma antisebutike) uyu ubuza mikorobe zo mukanwa kuba zakura. Fluoride iba ikenewe mugutuma amenyo adacukuka no kwangirika bityo igakesha amenyo yawe naho  antiseptics iba ikenewe kugira ngo ibungabunge ishinya yawe yica izo mikorobe zituma yangirika. Amacupa yicyatsi n’ubururu aba arimo Listerine zomubwoko bwa antiseptic, mugihe iziri mumacupa asa umutuku werurutse (purple) ni Listerine ziba zifitemo Fluore.

Ese Listerine zitandukanira he?


Iyi foto igaragaza ubwoko bwa Listerine butandukanye.

 

Freshburst

Cool Mint Zero Alcohol

Cool Mint

Original

Total Care

Ultraclean

SmartRinse (Kids)

Akamaro kibanze

Gusukura mukanwa hose

Nta arukoro igira (Alcohol free)

Gusukura mukanwa hose

Gusukura mukanwa hose

Igira imimaro igera kuri 6

Irwanya plaque (Anti-tartar)

Irwanya gushirira kwamenyo(Anticavity)

Igira arukoro

Yego

Oya

Yego

Yego

Yego

Yego

Oya

Igira Fluoride

Oya

Oya

Oya

Oya

Yego

Oya

Yego

Irwanya impumuro mbi mukanwa

Yego

Yego

Yego

Yego

Yego

Yego

Yego

Irwanya plaque

Yego

Oya

Yego

Yego

Oya

Yego

Oya

Irwanya irwara z'ibinyigishi (Gums)

Yego

Oya

Yego

Yego

Oya

Yego

Oya

Irinda kugira plaque kumenyo (Anti-tartar)

Oya

Oya

Oya

Oya

Oya

Yego

Oya

Ikura imyanda kumenyo (restore Enamel)

Oya

Oya

Oya

Oya

Yego

Oya

Yego

Ikomeza amenyo

Oya

Oya

Oya

Oya

Yego

Oya

Yego

Irinda amenyo gushirira (Protect agnaist cavities)

Oya

Oya

Oya

Oya

Yego

Oya

Yego

Iyi taburo yerekana itandukaniro riri hagati ya za Listerine.

Ibyo ukwiye gukora kugira ngo ukomeze ubungabunge ubuzima bwo mukanwa kawe

  • Gabanya utuntu urya hagati y’amafunguro. Utwo ni nka biswi (biscuit), ubunyobwa, amagi, kuko kuturya, byongera aside mukanwa kawe kubera akenshi udahita woza amenyo
  • Irinde gukoresha ibintu biryohereye nka Chocolate, bombo, soda n’ibindi biryohereye cyane mugihe cya nimugoroba kubera ari ibiryo microbe zikunda kandi mugihe uryamye mukanwa haba hatuje utari kuhakoresha bityo mikorobe zikaba zibonye igihe cyo gukura nokwiyongera. Igihe umaze kubifata ujye uhita woza amenyo.
  • Ibuka koza amenyo byibura 2 ku munsi, kandi utegereze’ nk’iminota mingo itatu (30min) igihe umaze gufata amafunguro ashyushye kugira utangiriza ishinya yawe bitewe nuko ubushyuhe buba bwongeye amahirwe yokuba wakomereka byoroshye.
  • Koresha uburoso bw’amenyo bwiza kandi nturenze amezi 3 ukibukoresha kugira bube bugisukura mukanwa neza kandi bikarinda ko bwaba indiri ya za mikorobe.
  • Mbere yo kugura umuti wo koza amenyo reba niba udafitemo fluoride nkeya cyangwa nyinshi kuko n’inyinshi si nziza.
  • Mu gihe bishoboka isuzumishe byibuze buri mezi atandatu  ku muganga w’amenyo, kugira ukomeze wite kubuzima bwiza bwo mukanwa kawe.

0 comments:

Post a Comment