Contact Form

Name

Email *

Message *

Friday, May 13, 2022

Mugabo menya amabanga 13 yibyo wakora imibonano mpuza bitsina igakorwa neza, kandi mukanyurwa mwese

 


Image from timesofindia.indiatimes.com

Abagabo benshi bishimira gukora imibonano mpuzabitsina ariko banyurwa biruseho iyo babonye abo bayikoranye bashimishijwe nuburyo imibonanompuzabitsina yagenze. Abanga mubyubuzima bwo mumutwe nabijyanye nimyororokere bagaragaza ko iyo witaye cyane uko uri buze gukora imibonano mpuzabitsina bigutera kwiyongerera ubwoba muri wowe bigatuma udakora imibonano mpuza bitsina neza. Bigatuma urangiza igikorwa byahato nahato, nuwo mukorana imibonano mpuzabitsina atarageza kundunduro yuburyohe bwo mumibonano mpuzabitsina. Ugomba kumenya ko iyo uhangayikishijwe nokuba igitsina cyawe kiguma gihagaze (erection), ibi bikongerera ubwoba muri wowe bigatuma igikorwa kigenda nabi.

 Utuntu duto wakora twagufasha mukaryoherwa mwese:

  • Irindekugira  ubwoba ko utaraza kubikora neza.
  •  Ongera urugwiro hamwe nuwo muri gukorana imibonano mpuzabitsina.
  •   Mutegurane bihagije.

Uburyo bukurikira bwagufasha kugabanya imikorere mibi yimibonano mpuzabitsina, kongera imbaraga zigitsina cyawe, no kuzamura ireme ryimibonano mpuzabitsina mukaryoherwa mwese:

1. Ibande kunoza neza imbanzirizamushinga yogutera akabariro

Abagabo benshi bibwirako kwinjiza imbere cyane mugisina cyumugore ariwo imibonano mpuzabitsina igenda neza, kandi ngo ko aribwo imibonano iba yagenze neza. Ibi ntago aribyo rwose, bwanza utegure uwo mukorana imibonano mpuzabitsina umusoma (kissing), umukorakore kubice bimuzamurira amarangamutima yogukora imibonano mpuza bitsina. Ibi bituma aza kugera kundunduro yibyishimo bye. 

2. Koresha tekinike ituma utarangiza vuba

Igihe wumva ugiye kurangiza (ejaculation), use nusubiza munda umwuka mwishi, use nuwongera uwusohore. Maze wongere ukore imibonano butangire buhoro buhoro kugira kurangiza bibe bihagaze.

3. Gerageza gukora ikintu gishyashya

Gukora imibonano neza munyuzwe mwese bisaba kuba buri wese yishimye. Rero mugerageze gukora ibintu bitumwa mwimva mwishimiranye.

Mushobora gukora ibi:

  •         Guteka muri kumwe.
  •     Gukora siporo munitemberera (hiking).
  •        Gusura inzu zamateka cg inzu ndanga murage (Miseum).
  •        Kujyana kureba bande icuranga shya.
  •    Gukora siporo shya.

Ibi bizabafasha kwiyumvanamo, bibazamuri namarangamutima yanyu, maze mujye mugikorwa mwishimye.

4. Gabanya ubwoba n’umuhangayiko

Iyo ufite ubwoba unahangayitse birakugora kuba igitsina cyahaguruka kdi kinakomeze gihagaze.

Uragirwa inama zikurikira kugira ngo wirinde ubwoba n’umuhangayiko:

  •       Ibande kwita uko wiyumva mumubiri kuruta kwita kuko uraza gukora imibonano (perfomence).
  • Kora siporo zihoraho.
  •   Mukore icyatuma ubuncuti hagati yanyu bwiyongera (nko kugendera hamwe n,amaguru).
  • Gukora meditation.
  •  Gukora udukino tubashimisha

5. Irinde kunywa itabi

Kunywa itabi bigutera ibyago byo kugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso kandi ubushakashatsi bwanagaragajeko kunywa itabi bituma utagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina no kuba bituma noguhaguruka kw’igitsina bigabanuka.

6. Isanzure

Vuga wisanzuye kuwo mukorana imibonano mpuzabitsina, bityo bizakurinda kumwishisha no kugira ubwoba bwogukora imibonanompuzabitsina.

7. Ihatire gukemura ibibazo mwaba mufitanye hagati yanyu

Ibibazo mwaba mufitanye hagati yanyu bishobora gutuma mutaryoherwa nimibonano muzabitsina ndetse nubushake bwogutera akabariro bukaba bukeya.

8. Kora siporo kuburyo buoraho

Gukora siporo bituma wumva umerewe neza bikaza nogutuma utera akabariro neza. Mugabo ushobora gutoza imitsi yigitsina cyawe, igihe ugiye kunyara inkari zambere zimaze gusohoka ugasa nuzifunga nkamasegonda 10, ukabikora kenshi. Ibi bizagufasha mugihe cyogutera akabariro kutarangiza vuba.

9. Toza ubwonko kutagira umujagararo

 Toza ubwonko kwita mubihe urimo ako kanya ubyishimire bizagufasha gutera abariro ufite akanyamuneza.

10. Gerageza gukoresha uburyo bw’umwimerere

Ushobora gukoresha nka tangawizi bizagufasha gutuma amaraso atembera neza bityo amaraso atembera mugitsina cyawe yiyongere.

11. Saba ubujyanama bw’ubuzima bwo mumutwe

Kugira ubushake buke bwogutera akabariro akenshi biterwa nukuba ufite ubwoba cga ubuzima bwo mumutwe butamwze neza. Igihe wumva ufite icyo kibazo gana mumuganga uwita kubuzima bwo mumutwe agufashe.

12. Gana muganga

Igihe uhora utagira ubushake bwogutera akabariro gana muganga agufashe, hari imiti itandukanye yaguha bitewe nuko yabonye ikibazo cyawe. Aha twavuga nka Viagra (sildenafil), Cialis (tadalafil), nindi itandukanye.

13. Genzura ko ufite indwara zitandura

Kugira ubushake buke bwo gutera akabariro bishobora kuba ikimenyetso cyo kuba urwaye indwara zitandura umuntu amarana igihe kirekire. Aha twavuga nka diyabete, umuvuduko w’amaraso uri hasi cg uri hejuru, nizindi zitandukanye.

0 comments:

Post a Comment