Kuva mumwaka wa 2019 isi ihangayikishijwe n’ibyorezo muburyo budasanzwe. Muri uyu mwaka wa 2019 nibwo hadutse icyorezo cya COVID-19 cyakomotse gace ka Wuhan mu Bushinwa, nyamara ubu twari dutangiye kwidegembya dore ko ahenshi agapfukamunwa bagashyize hasi kuko iki cyorezo cyagenjeje make, harimo na hano mu Rwanda ndetse naho muri karitsiye utuye. Nyamara bisa nkaho urwishe yanka rukiyirimo doreko mwiyi minsi umuryango mpuza mahanga wita kubuzima (OMS & WHO) uherutse gutangaza ko guhera taliki ya 13 Gicurasi, 2022 hongeye kwaduka ikindi cyorezo kigiye kumera nk’ibibembe cyangwa nk’ubushita (bamwe babwita shishikara), iki cyorezo gishya cyitwa Monkeypox. Hatagize igikorwa iki cyorezo kikaba gishobora kwibasira isi kurwego ruhambaye kurusha icyorezo icyakibanjirije cya Corona virusi (COVID-19) mugihe kidakumiriwe ngo hanafatwe ingamba zikomeye hakiri kare. Dore ko na COVID-19 twatangiye tuvuga ko ari icyorezo kiriyo mu Bushinwa, mukanya gato nkako guhumbya bikarangira kigeze kw'isi hose.
Iyi ndwara yitiriwe inkende (Monkeypox) kubera ko yavumbuwe bwambere munkende ahayinga 1958, ubwo ubu bwoko bwa Monkeypox bwabaga icyorezo kibasiye inkende inshuro zigera kuri ebyiri (DRC Congo muwi 1985 no muri Cote d’Ivoire muwi 2012) muri icyo gihe. Iki cyorezo cya Monkeypox cyagaragaye bwambere mubantu mu mwaka w’igihumbi kimwe maganacyenda na mirongo irindwi (1970) ubwo cyagaragaye mugihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (soma Kongo) mucyahoze ari Zaire (soma Zayire), haje gukoreshwa imbaraga zikomeye iki cyorezo cya Monkeypox cyirakumirwa, maze kibona gucika. Ndetse icyi cyorezo cyaje no kugaragara mubihugu biri muri Afurika yo hagati ndetse n’iyiburengerazuba.
Ese kuki iki cyorezo cyiswe Monkeypox?
Iki cyorezo kiswe Monkeypox kubera abashakashatsi bagaragaje ko ari virusi yakabaye iba munkende gusa, nyamara kubera abantu bakomeje kurya inkende zifite iyi virusi ya Monkeypox ndetse bakabana nazo byaje kubaviramo kwandura iyi ndwara ya Monkeypox yo mubwoko bwa virusi imeze nka pox (ubushita) ituruka ku nkende (monkey). Doreko twabonyeko umuntu wambere wayirwaye ari uwo mumashyamba yo muri Afurika (muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ndetse no muri Afurika y’iburengerazuba niyo hagati), aho bakunda kurya inyamaswa zo mu ishyamba ndetse bakaba no mumashyamba.
Monkeypox ni iki?
Monkeypox ni ijambo rigizwe namagambo abiri monkey ariyo mukinyarwanda yitwa inkende, ndetse ikagirwa ni ijambo pox ariryo twakwita nk’ubushita. Iyi ndwara ya Monkeypox ni indwara iterwa na virusi ya Monkeypox (Monkeypox Virus) iyi ikaba ari virusi yo mubwoko bwa Orthopoxvirus (soma orotopogisivirusi), ikaba mu muryango (family) wamavirusi witwa Poxviridae (soma pogisiviride). Ubwoko bwa Orthopoxvirus habonekamo kandi virusi ya Variole (soma variyole) ariyo itera indwara y’ubushita (Smallpox), habonekamo nanone virusi itera ubushita bw'inka (cowpox virus).
Iyi rwara ya Monkeypox ikaba yarabonetse bwambere m’umuntu mu mwaka 1970 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (Congo), ndetse iboneka nomubihugu bya Afurika yo hagati no muri Afurika y’iburengerazuba, aha twavuga nko muri Kameroni, Repubulika ya santara Afurika, Kotedivwori, Gabo, Liberiya, Nijeriya, Kongo Burazavile, na Siyera Lewone. Gusa umubare mwinshi wabanduye iyi ndwara ya Monkeypox wagaragaye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Ese iki cyorezo cya
Monkeypox cyimaze kugaragara mubihe bihugu?
Nkuko tubikesha umuryango mpuzamahanga wita kubuzima (WHO) werekanye ko ubu muri iyi minsi iyi ndwara imaze kugaragara mubihugu bitandukanye bya Amerika, iby’Uburayi, iby’Aziya, Ositarariya ndetse hakaba hanatangazwa ko abaturage bo mibihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba (aha twavuga nka Repuburika itanira demokarasi ya Kongo) hamwe n’ibihugu byo muri Afurika yo hagati bashobora kuba bayirwaye ariko bakaba batabizi.
Ibimenyetso by’indwara
Monkeypox ni ibihe?
Ibimenyetso by’indwara ya Monkeypox bijya gusa nkiby’ubushita (smallpox) aha twavuga nkokugira umuriro, kubabara umutwe & imitsi, ndetse nokugira umunaniro. Aho ibimenyetso byizi ndwara zombi bitandukanira nuko Monkeypox itera intakara kubyimba (lymph nodes to swell) aribyo bita mundimi zamahanga lymphadenopathy (soma lemfedenopati).
Ibyo bimenyetso by’indwara
ya Monkeypox ni ibi bikurikira:
- Kugira umuriro,
- Kuribwa umutwe,
- Kuribwa imitsi,
- Kuribwa n’umugongo,
- Kubyimba intakara (Swollen lumph nodes),
- Gutitira cg kugira imbeho (Gukonja)
- Gucika intege.
Hagati yumunsi 1 cg uwa 3 ugize umuriro utangira kwishimagura mumaso bigakomereza no ku umubiri wose. Uko iminsi yicuma utangira kugira utubyimba duto k’umubiri hakaziramo n’udusebe umubiri wose.
Ibimenyetso bya
Monkeypox bigaragara hashize igihe kingana gute?
Nkuko tubikesha urubuga www.cdc.gov rwerekana ko ubusanzwe ibimenyetso byiy’indwara bigaragara hashize iminzi irindwi kugeza kuri cumi nine (7-14 days) gusa ngo iyi ntera ishobora no kuba hagati y’umunsi wa 5 kuza kuwa 21 wanduyi iy’indwara ya Monkeypox.
Ese iy’indwara ya
Monkey iteye inkeke?
Yego nibyo koko iy’indwara iteye inkeke zikomeye. Nkuko tubikesha urubuga rwa www.cdc.gov ndetse nurwa www.who.int rwerekana ko iy’indwara umuntu ayimarana igihe kiminsi iri hagati yibyumweru 2 kugeza kubyumweru 4, kandi muri Afurika byagaragaye ko abantu 10 mu bantu100 barwaye iy’indwara ya Monkeypox yarabahitanye (Yarabishe).
Virusi ya Monkeypox
ikwirakwira gute?
Iyi virus uyandura iyo uhuye n’amatembabuzi y’umuntu wanduye iyi virusi, cg inyamaswa yanduye iyi virusi cyangwa igikoresho kiriho iyi virusi ya Monkeypox. Iyi virusi inyura cg yinjirira ahantu hari agasebe gato niyo waba utakabona n'amaso, ishobora kunyura mumaso, mumazuru cg mukanwa. Iyi virus iva kunyamaswa ijya kumuntu igihe imurumye ifite iyi virusi, igihe urya inyama zinyamaswa zomushyamba zifite iyo virusi cyangwa igihe uhuye n’amatembabuzi avuye kunyamaswa yanduye iyi ndwara. Umuntu ashobora kuyanduza undi igihe uwayanduye muvugana mwegeranye amacandwe (droplets) ye akagutarukiraho akabona aho yinjiririra muri hamwe twavuze haruguru, nanone ashobora kukwanduza binyuze muyandi matembazi ava mumubiri aha twavuga amaraso, ibyuya, nibindi bitandukanye.
Wakwirinda gute
kwandura virusi ya Monkeypox?
Iyi shusho yerekana uburyo butandukanye wakoresha wirinda kwandura iki cyorezo cya Monkeypox (iyi foto tuyikesha urubuga rwa Avonhmo).
- Irinde kwegerana n’umuntu ufite iyi virusi ushyiramo intera hagati yawe nawe,
- Ambara neza agapfukamunwa igihe wegeranye nundi muntu ukeka ko afite iyo virusi,
- Irinde kwegerana n’inyamaswa ifite iyi virusi ushyiramo intera hagati nayo,
- Irinde gukora kukintu, inyamaswa, umuntu bifite iyi virusi,
- Irinde kurya ibishobora kuba bifite virusi,
- Karaba intoki neza cg ukoreshe umuti wica virusi wabigenewe,
- Igihe wita kumurwayi ufite iyi virusi ambara ibikoresho byabigenewe byo kukurinda kwandura iy’indwara,
- Ikingize.
Virusi ya Monkeypox
ivurwa gute?
Igihe
utarabona umuti ukwiriye wo kuvura iy’indwara ishyire mukato. Nkuko tubikesha www.cdc.gov
hari imiti itandukanye n’urukingo byemewe n’ikigo kigenzura ibiribwa n’imiti
cyo muri Amerika (the United States Food and
Drug Administration) aribyo ibi bikurikira:
- Tecovirimat uzwi kwizina rya TPOXX (Ukoreshwa ku abantu bakuru n’abana kuva kubafite nibura ibiro bitatu 3Kg).
- Cidofovir (uyu muti usanzwe inakoreshwa kubarwayi bafite virus itera SIDA, nanone usanzwe unavura indwara ya cytomegalovirus).
- Vaccinia Immune Globulin Intravenous (VIGIV)
- Brincidofovir uzwi kwizina rya Tembexa (uyu muti unakoreshwa mukuvura inndwara ya Smallpox).





















