Iyi shusho igaragaza bumwe muburyo bwagihanga bwoguhitamo igitsina cy'umana. (image from surrogacybypons.com)
Abakunzi batandukanye badusabye kuzabafasha
bakamenya ese naryari haba haria amahirwe meshi yukubyara umwana ufite igitsina
bifuza (umuhungu cg umukobwa). Abantu ntibaba baziko haribyo wakurikiza ukaba
wahitamo igitsina cy’umwana uzabyara, niba wifuza kuzabyara umuhungu cg
umukobwa iyi nkuru iragufasha gusobanukirwa ibyo wakora ukihitiramo igitsina
cy’umwana ushaka.
Ubundi igitsina cy’umwana kigenwa na se. Nkuko tubikesha sciencedaily.com umugabo niwe utanga intanga ivamo umukobwa cyangwa umuhungu. Iyo umugabo asohoye intanga, muri izi ntanga haba harimo ubwoko bubiri (XY): Izitanga umukobwa arizo X ndetse n’izitanga umuhungu ari zo Y mu gihe umugore we arekura ubwoko bumwe bw’intanga ari bwo X (XX). Iyo Y y’umugabo ari yo ihuye n’intanga y’umugore X bikora igi rigizwe na XY umwana ugomba kuvamo akaba ari umuhungu. Naho iyo intanga X y’umugabo ari yo ihuye n’intanga X y’umugore bikora igi rigizwe na XX uyu akaba ari umukobwa.
Mubusanzwe amahirwe yukubyara umuhungu angina
nay’umukobwa. Abantu benshi bagerageza gupanga igitsina cy’umwana bazabyara,
icyo bagenderaho ni uko intanga
y’umugabo izavamo umukobwa itinda gupfa ikanaba ikagenda buhoro, bityo ikazagera
mumwanya wabigenewe wo muri nyababyeyi ihuriramo nintanga ngabo itinze. Naho
intanga y’umugabo izavamo umuhungu bavuga ngo irihuta, ariko n’ubwo yihuta
igapfa vuba. Yego ibi nibyo koko ariko ibyo babikora ngo bazabyare umwana ufite
igitsina runaka nibyo bituma igitsina cy’umwana bifuza kubyara kigerwaho.
Byumwihariko ugomba kuba uzi igihe udusabo twawe tuzarekurira intanga.
Soma iyi nkuru umenye uko bamenya igihe
cyuburumbuke.
Icyo wakora uramutse ushaka kubyara
umuhungu
Ugomba kuba uzi
umunsi wawe nyawo agasabo kawe kazarekuriraho intanga (haba habaye icyo bita
ovulation). Hanyuma, ukitegura ukamara iminsi nk’itatu utabonana n’umugabo
mbere y’uko iyi ntanga irekurwa. Yarekurwa nk’uyu munsi, noneho nk’ejo bukeye
bwaho akaba aribwo ukora imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe iyi ntanga
yararekuwe isanga mu mubiri wawe nta ntanga ngore zihari zitegereje kuko
utaherukaga gukora imibonano mpuzabitsina ngo zibe zarategereje nkuko twabibonye
haruguru zippfa zitinze. Hanyuma ukoze imibonano, izinjiye zigasiganwa, maze za
zindi zizavamo abahungu zihuta cyane zigatanga izizavamo umukobwa kugera kuri
ya ntanga ngore yarangije kurekurwa, ni uko imwe muri izo iba ifatanye na ya
ntanga ngore, biba bikoze igi rizavamo umwana w’umuhungu.
Icyo wakora uramutse ushatse kubyara
umukobwa
Iki gihe noneho
utangira gukora imibonana mpuzabitsina mbere y’uko intanga yawe irekurwa
nudusabo. Kubera ko intanga z’abakobwa n’ubwo zigenda buhoro bwose zitinda
gupfa, icyo gihe hasigaye nk’iminsi itatu ngo intanga yawe irekurwe, cyangwa se
ngo ugere ku munsi wa ovulation, wahagarika gukora imibonano kugeza igihe
iminsi yawe y’uburumbuke izarangirira. Wabigenje utya, wasama umwana w’umukobwa.
Ese hari ibiryo warya ukabyara igitsina
runaka?
Ibi nabyo bikunda
kwibazwaho nabantu benshi. Gusa iyo witegereje uko abantu kw’isi babayeho,
usanga uduce twose tw’isi batarya ibiribwa bimwe. Nkuko tubikesha umuryango
wita kubuzima (WHO) utwereka ko umubare w’abakobwa uba uruta gato umubare
w’abagabo. Nanone mu bihugu usanga harabayeho kwica abana b’igitsina runaka
bagasigaza ab’igitsina bifuza. Bityo, ibi bikerekana ko nta biryo byaba bitera
abantu kubyara igitsina runaka, kuko iyo bigenda bityo hari agace k’isi wari
gusanga kabyara abakobwa gusa cyangwa se abahungu gusa bitewe n’ibyo barya.
Nyamara ntago ariko bimeze.
Gusa, ibi
ntibibuza ko ngo niba ushaka gutwita umuhungu, bakugira inama y’uko mu mezi
atandatu mbere y’uko usama, wakunda kurya ibiryo byiganjemo calcium (soma
kalisiyumu) na magnesium (soma manyeziyumu), Kandi ukagabanya imyunyu ya
potassium mu ifunguro ryawe rya buri munsi. Baragira bati muri ayo mezi
atandatu witegura gusama wakunda kunywa amata n’ibiyakomokaho, kuko bikungahaye
kuri Calcium na Magnesium. Hanyuma ukirinda ibiribwa bifite umunyu ya
potassium.
Waba uri muri gahunda yo kuzasama umukobwa, mu mezi atandatu mbere yo gusama inda, ngo noneho ugasa n’uwirinda ibi biribwa twari tumaze kuvuga hejuru. Ngo ugakunda gufata ibiribwa bikennye kuri calcium na magnesium, ariko kandi bifite umunyu uhagije. Ngo gufata ifunguro nk’iri amezi atandatu mbere yo gusama, ubifatikanyije na kuriya kumenya umunsi w’irekurwa ry’intanga n’igihe wakorera imibonano ukurikije igitsina wifuza gusama, ngo byakongereraho amahirwe yo kuba wasama igitsina wifuza.
Ubundi buryo bukoreshwa
Iyi shusho igaragaza uburyo bwoguhitamo igitsina cy'umwa byagihanga (image from arcbabies.com).
Hari uburyo bwagihanga bukoreshwa aho bahuriza hanze ya nyababyeyi, aho intanga ngabo nintanga ngore bikurwa mubifuza gukoresha ubu buryo (umugore n’umugabo), bigahurizwa mubyuma byabigenewe. Kumugabo bafata intanga yigitsina bifuza (gabo cg gore) bakabihuza niy’umugore muburyo bwa gihanga (Assisted reproductive technology). Ubu buryo bwa gihanga bukoreshwa hari in vitro fertilization (IVF), gamete intrafallopian transfer (GIFT), and zygote intrafallopian transfer (ZIFT). Bamara kuzihuza bakoresheje bumwe mwubwo buryo tumaze kuboba haruguru bakabona kubishyira muri nyababyeyi yumugore. Gusa icyo wamenya nuko ubu buryo hari ibihugu bitemewe gukoreshwa.
Iyi shusho igaragaza uburyo hakurwa intanga ngore mudusabo igahuzwa n'intanga ngabo. Nyuma bigashyirwa muri nyababyeyi (image from byjus.com).












0 comments:
Post a Comment