Ubu bwoko icumi (10) butandukanye tugiye
kubonera hamwe irinde kubunywa, kubuterwa, kubusiga kuruhu, kuwushyira mu
ijisho, cyangwa nikindi cyose wawukoresha kigatuma winjira mu mubiri wawe igihe
utwite cg uteganya gutwita.
1. Imiti ya antibiyotike
(Antibiotics)
Iyi ni imiti yica cg irwananya ni imiti yica
udukoko twomubwoko bwamabagiteri (bacteries). Rero iyi imiti ikurikira
wakwirinda kuyifata igihe utwite, iyo miti ya antibiyotike niyi ikurikira:
- Fluoroquinolones (aha twasangamo ciprofloxacin, ofloxacin, levofloxacin, and norfloxacin)
- Nitrofurantoin
- Streptomycin
- Sulfonamides (aha twasangamo umuti witwa sulfasalazine na trimethoprim-sulfamethoxazole uzwi nka bagitirimu)
- Tetracycline
Icyitonderwa: iyi miti
impamvu utayifata nuko yatera umwana utwite ibyago kumugara kwamagufa no
mungingo (bone and joint abnormalities).
Iyi foto yerekana umwana ufite ubumuga bw'amagufa no mungingo.
2. Imiti ivura igicuri (Anticonvulsants Drugs)
·
Carbamazepine
·
Phenobarbital
·
Phenytoin
·
Valproate
Icyitonderwa: iyi miti
impamvu ukwiye kuyirinda igihe utwite nuko yatera umwana utwite ibibazo byo
kuba yava amaraso ntame (Bleeding problems). Igihe uramutse warayifashe
uyandikiwe na muganga utwite, kugira wirinde iki kuba umwana yagira icyo kibazo
uragirwa inama yogufata Vitamin K zokunywa ziminsi mirongo itatu. Izi uzifata
mbere yiminsi mirongo itatu yuko ubyara. Muganga ukwitaho ushobora kumuganiriza
kwicyo kibazo akaba yakugira inama zisumbuyeho.
Iyi miti kandi yatera umwana ikibazo cyo kuba hari ibice byo kumubiri kugice
cyurutirigongo biba bitifunguye neza (spina
bifida), kigasa nkaho afite ipfufu cg inyonjo kumugongo. umuti wa valproate
(Depakine) wamutera ibibazo byokugira ibibari (cleft palate), n’inenge zo
mumaso, umutima, igihanga (amagufa agize umutwe), amaguru, amaboko ndetse
numugongo.
Iyi foto yerekana umwana ufite ibibari.
3. Imiti y’umutima
a. Imiti yo bwa ihagarika kwihindura kwa
anjiyotansine (Angiotensin-converting enzyme (ACE) inhibitors) aha twasangamo nka:
- Captopril
- Benazepril
- Fosinopril
- Enalapril
- Lisinopril
- Quinapril
- Ramipril
- Trandolapril
- Perindopril
b. Imiti ihagarika kalisiyumu
mumaraso (Calcium Channel Blockers)
- Isradipine
- Nisoldipine
- Amlodipine
- Verapamil
- Nifedipine (sustained-release only)
- Diltiazem(sustained-release only)
- Nicardipine
- Felodipine
Icyitonderwa: Imiti yubu bwoko itera kwireka kwa amazi
mutubumbambari (ankles) twumwana, isereri (Dizziness), kubabara umutwe
(headache), gutemba (flushing), ikirungurira (heartburn), umuvuduko udasanzwe wogutera kumutima
(tachycardia), no kugira inenge zibinyigishi. Verapamil nayo itera umwana
impatwe (constipation).
c. Imiti yomubwoko bwa Beta Blockers
drugs
- Atenolol
- Bisoprolol
- Metoprolol
- Acebutolol
- Nadolol
- Penbutolol
- Propranolol
- Betaxolol
- Carteolol
- Timolol
- Nebivolol
- Pindolol
Icyitonderwa: iyi
miti itera umwana kugwingira (slow growth), kugira isukari nkeya mumaraso, no
gutera buhoro byumutima.
d. Imiti ikoreshwa mugusohora amazi
mumubiri (Thiazide Diuretics
drugs)
- Chlorothiazide
- Bendroflumethiazide
- Hydroflumethiazide
- Chlorthalidone
- Hydrochlorothiazide
- Methyclothiazide
- Metolazone
- Indapamide
Icyitonderwa: Gufata
Diuretics mugihe cyo utwite bizamutera kugabanuka kurwego rwa ogisijeni
(oxygen) mumubiri we, Potasiyumu (potassium), sodium (Sodium), no kugabanuka
Umubare wutunyangingo tw pulatirete (platelets).
4. Imiti ivura kwiyumvamo ubwoba cg imiti yumuhangayiko (Antianxiety)
- Diazepam
Icyitonderwa:
Iyo uyu muti ufashwe mugihembwe cya gatatu cyo gutwita bitera umwana gugira
uburakari budasanzwe, gukabya gukabije mukwiheba kumwana, nogutitira (shaking).
5. Mood-stabilizing drugs to avoid during
pregnancy
- Lithium
6. Imiti igabanya kubyimba (Nonsteroidal anti-inflammatory drugs)
- Naproxen
- Ibuprofen
- Aspirin and other salicylates
7. Imiti yimisemburo (Sex
Hormones)
- Synthetic progestins
- Danazol
8. Inkingo (Vaccines)
Inkingo zimbasa (polio), iseru (measles),
mumps cg urwa yellow fever
Icyitonderwa: izi nkingo zitera ama
imfegisiyo muri nyababyeyi.
9. Imiti ikoreshwa kuvura uruhu (Drugs used in skin treatment)
- Isotretinoin
- Etretinate
Icyitonderwa: Iyi miti yombi itera ubumuga, nkamatwi mato, inenge z'umutima, nokugira amazi mensi mubice byubwonko (hydrocephalus). Isotretinoin yo itera kugira ubumuga bwubwenge (Intellectual disability) hamwe ningaruka zo gukuvamo kwinda (miscarriage).
10. Imiti yokunywa ya diyabete (Oral ant diabetic drugs)
- Metformin
- Glyburide
- Tolbutamide
- Chlorpropamide
Icyitonderwa:
Iyo kugenzura bidahagije indwara ya diyabete ku mugore utwite mugihe umugore
utwite urwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri afata imiti, byongera amahirwe yo
kongera ibyago byo gukuramo inda. Ikindi kandi, bitera isukari nke mumaraso yumwana.











0 comments:
Post a Comment