Contact Form

Name

Email *

Message *

Monday, May 9, 2022

Menya uko babara ukwezi k’umugore, umenye nigihe aba ari mugihe cy’uburumbuke


Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), bukozwe nizobere zo muri kaminuza ya Yale niya Tasmania mu mwaka wa 2013 kubagore bari mukigero cyo kubyara (bari hagati yimyaka 18 na 40) bwerekanye ko mirongo ine (40%) yababajijwe bose badafite ubumenyi bwo kumenya igihe cyabo cyuburumbuke. Nawe ushobora kuba uhora wibaza ese nanjye namenya uburyo babara ukwezi kumugore, nkamenya igihe nzaba ndimugiye cyuburumbuke. Igihe niki kandi wageze ahantu hanyaho barakuvira umuzi nimuzingo iyi ngingo.

Igihe cyuburumbuke kumogre cg umukobwa ni igihe kiba buri kwezi kumugore, udusabo  tuba twiteguye kurekura intanga ngore (ovum) imwe, iki gihe iyo hakozwe imibonano mpuza bitsina idakingiye kdi ntanubundi buryo ukoresha bwo kuringaniza urubyaro iki gihe uba wasama. Iyo intanga ngore idahuhe nintanga ngabo (spermatozoid) ngo bikore umwana nyababyeyi ikurikizaho igikorwa cyogusohora ibintu byose yari yarabitse byokwitegura kwakira umwana. Iki gihe ubona mugitsina cyawe hasohokamo amaraso, ibi nibyo bita kujya mumihago (regle). Umunsi wambere wagiye mumihango niwo munsi wambere wukwezi kwawe kundi uba utandiye.
Turaza kubonera hamwe uburyo wamenya igihe cyawe cyuburumbuke. Ariko kumenya igihe cyuburumbuke ntibikuraho ko wakwandura indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina. Itwararike wowe nuwo mugiye gukorana imibonano mpuza bitsina mugenzure ko izo ndwara mutazifite (HIV, imitezi, mburugu, hepatite, uburagaza, nizindi zitandukanye). Kuko zimwe ntizigaragaza ibimenyetso kumugabo cg umugore.


Aha tugiye kurebera hamwe forumile (Formular) ikoreshwa mu kubara ukwezi kwawe, ukamenya iminsi y’uburumbuke. Kugirango umenye ukwezi kwawe bityo ubashe gukoresha forumile, uba ugomba kumara nibura igihe cy’amezi  atatu kugeza kuri atandatu (3-6) ubara indeshyo y’ukwezi kwawe, kandi udataruka n’umunsi n’umwe, kugirango uzabashe kumenya niba ukwezi kwe kugira iminsi ingana cyangwa se niba guhindagurika. Kwaba kugira iminsi ingana, ukamenya ngo iyo minsi ni ingahe. Yaba itangana, ukamenya ngo ukugira iminsi myinshi ni ingahe, cyangwa ukugira mikeya ni ingahe. Ubusanzwe ukwezi kumugore kugira iminsi 28, ariko ishobora guhinduka bitewe nimiterere yawe kuko ntamuntu uhuyee nundi mimiterere yumubiri we. Nanone bishobora guterwa nuko umubiri wawe wakiriye imihindarikire yikirere, bishobora guterwa nibyo kurya, nanone bishobora guterwa nakazi ukora (gashobora kavunanye cg utaruhuka nabyo bigira icyo bihindura kumikorere yumubiri wawe).

Ku mugore ugira ukwezi guhindagurika na rimwe
Iyo rero umaze kumenya ukwezi kwawe uko kungana, urugero, ukaba utagira iminsi ingana buri gihe, icyo gihe formule ukoresha ni iyi: ufata iminsi igize ukwezi kwawe kugufi (cyangwa se ukugira iminsi mike mu yandi magambo) ugakuramo 18. Hanyuma ugafata iminsi igize ukwezi kwawe kurekure (cyangwa se ugufite iminsi myinshi mu yandi magambo) ugakuramo 11. Niba dufashe urugero rw’ukwezi kw’iminsi 27 imikeya, uyu mukobwa akaba ajya agira n’ukwezi kw’iminsi 32 imyinshi, turafata 27-18=9; hanyuma dufate32-11=21.

Ibi bikaba bivuga ko uyu mugore iminsi ye y’uburumbuke izahera ku munsi wa 9, ikarangira ku munsi wa 21. Ibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango.

Ku mugore ugira ukwezi kudahindagurika na rimwe
Niba ariko umugore agira ukwezi kutajya guhinduka, buri gihe akaba yagira nk’ukwezi kw’iminsi 30, we forumile ye itandukanye n’iriya twabonye harugur, we afata iminsi ye agakuramo 14 (aha uba ubonye umunsi fatizo or reference), hanyuma iminsi ye yo gusamamo ikaba ihereye imbereho y’iminsi 3 kuri wamunsi wari wabonye fatizo, na nyuma yaho  iminsi 3 uvuye kuri wamusi wifatizo.

Icyitondetwa: Aha wongeraho umunsi umwe wo kwiteganyiriza iminsi ikaba 4 aho kuba 3. Ni ukuvuga ngo urafata 30-14=16, noneho iminsi y’uburumbuke ye igahera k’umunsi wa 12 (16-4=12), maze ikazarangira kuri kumunsi wa 20 (16+4=20). Ni ukuvuga ko uyu we iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 12, ikagenda ikarangira ku munsi wa 20, nongere nkwibutse ko umunsi wa mbere wukwezi kwawe ari umunsi wambere umugore yaboneyeho imihango.

Cyangwa se nanone, ushobora ugakoresha iriya forumile twabonye haruguru, ugafata ya minsi yawe itajya ihinduka na rimwe agakuramo 18, akongera akayifata agakuramo 11, iminsi ubonye hagati aho wongeyeho umunsi umwe inyuma iyo niyo minsi kwifatamo cg akaba aricyo gihe ukora imibona idakingiye igihe ushaka gusama. Urugero, 30-18=12, 30-11=19, ukongeraho umunsi wo kwizera, iminsi y’uburumbuke igahera ku munsi wa 12 kugera ku munsi wa 20.

Icyitonderwa: Iyi formule ntikoreshwa n’abantu bagiye kwa muganga gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro, kuko iyo wabukoreshaga noneho ukazabuhagarika, nawe urongera ukabanza ukamenya ngo ukwezi kwawe kuzajya kureshya gute, ukamara nibura umwaka ubara, kuko nyuma yo guhagarika iriya miti ukwezi kwawe gushobora guhinduka ntikungane nk’uko kwahoze mbere.


Uko wabara ukwezi kwawe ku buryo burambuye
Iyi mibare iri hasi ni urugero tugiye gufata, ikaba isimbura indangaminsi. Duhere mu kwezi kwa Werurwe (3), maze dufatire urugero ku kwezi kwa Yohanita. Itariki Yohanita yagiye aboneraho imihango iratsindagiye kandi irabyibushye:

Werurwe: 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 

Mata : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30

Gicurasi: 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31

Kamena: 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30
Nyakanga : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12
13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31

Kanama: 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 

Nzeri: 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30.
Ukwakira: 1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31

Reka noneho tubare iminsi Yohanita yagiye agira :

1. Ku itariki ya 6 Werurwe, Yohanita yari atangiye ukwezi kuko yabonye imihango. Uku kwezi kwa kwarangiye yarasubiye mu mihango ikurikiraho, hari ku itariki ya 29 Werurwe. Aha Yohanita yagize ukwezi kw’iminsi 23 (kuva taliki 6 Werurwe kugeza taliki 28 Werurwe). Ubwo nukuvuga ko Yohanita yatangiye ukundi kwezi taliki 29 Werurwe.

2. Yohanita yongeye ajya mumihango taliki 25 Mata. Aha, Yohanita ukwezi kwe kwagize iminsi 27 (29 Werurwe kugeza 24 Mata).

3. Yohanita yongeye ajya mumihango taliki 20 Gicurasi, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 24 (kuva taliki 25 Mata kugeza taliki 19 Gicurasi).

4. Yohanita yongeye ajya mumihango taliki 15 Kamena, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 26 (kuva taliki 20 Gicurasi kugeza 14 Kamena).

5. Yohanita yongeye ajya mumihango taliki 13 Nyakanga, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 28 (kuva taliki 15 kamena kugeza 12 Nyakanga).

6. Yohanita yongeye ajya mumihango taliki 9 Kanama, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 26 (kuva taliki 13 Nyakanga kugera 8 Kanama).

7. Yohanita yongeye ajya mumihango taliki 5 Nzeri, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 27 (Kuva taliki 9 Kanama kugeza 4 Nzeri).

8. Yohanita yongeye ajya mumihango taliki 5 Ukwakira, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 30 (kuva taliki 5 Nzeri kugera 4 Ukwakira).
9. Nanone Yohanita yongeye ajya mumihango taliki 31, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 27 (kuva taliki 5 Ukwakira kugera 31 Ukwakira).


Nusubiza amaso inyuma ukareba mu minsi y’ukwezi kwa Yohanita, urasanga mu gihe cy’amezi 8 y’indangaminsi isanzwe, kuva muri Werurwe kugera muri Ukwakira, we yagizemo amezi icyenda (9) y’ukwezi kwe. Ukwezi kwe kwagize iminsi mike kwabaye iminsi 23, naho ukwezi kwe kwagize iminsi myinshi kwabaye iminsi 30.

Aha rero turabigenza gute ngo tumenye igihe Yohanita aba ashobora gusamamo, n’igihe aba adashobora gusama ? Ni ya forumile twabonye kare ikoreshwa. Iyi formule ni ugufata iminsi y’ukwezi kugufi ugakuramo 18, hanyuma ugafata iminsi y’ukwezi kurekure ugakuramo 11.

Ese ubundi iyi forumile yavuye he ?

Ubundi buri mugore wese, iyo intanga imaze kurekurwa (le jour de l’ovulation), hashira iminsi 14 hanyuma akabona imihango. Kandi umugore ashobora gusama iminsi 3 mbere y’irekurwa ry’intanga (mbere y’uko ovulation iba), kuko intangangabo iyo zigeze mu mubiri we zitegereza iminsi hagati yiminsi 3 zitarapfa, maze intangangore yazarekurwa igasanga zirahari, zirarekereje, imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.

Hanyuma kandi ashobora gusama iminsi ibiri nyuma y’irekurwa ry’intanga, kuko intangangore nayo iyo irekuwe idahita ipfa. Bityo muri iyo minsi ibiri imara igifite ubuzima, iyo umugore akoze imibonano mpuzabitsina, intangangabo zigera mu myanya myibarukiro ye zisiganwa, hanyuma zigasanga intangangore yamaze kurekurwa kera, ni uko imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.




Niyo mpamvu kuri wa munsi wa 14 mbere y’uko umugore asubira mu mihango ikurikira, twongeraho iminsi ibiri inyuma, hanyuma kandi tugakuraho itatu imbere, maze tukongeraho n’undi nk’umwe cyangwa ibiri ya securité (yo kugirango wizere neza ko nta kibazo cyo gusama gihari). Tukabona rero ya minsi, 11 na 18 twifashisha. Iminsi 18 tuyikura mu minsi igize ukwezi kugufi kw’umugore, naho iminsi 11 tukayikura mu minsi igize ukwezi kurekure umugore yigeze kugira.
Mu kubara ukwezi kwa Yohanita rero dukoresheje iyi formule, turafata iminsi igize ukwezi kugufi yigeze kugira, 23-18=5. Hanyuma dufate ukwezi kwe kurekure, iminsi 30-11=19. Ibi bihita bivuga ngo, iminsi ya Yohanita yo gusamamo, cyangwa se iminsi ye y’uburumbuke, ni ukuva ku munsi wa 5, kugera ku munsi wa 19.
Niba utari uzi kubara ukwezi kwawe, wenda wibwira ngo umuntu atangira kubara avuye mu mihango, cyangwa se ukaba utari uziko umuntu atangira kubara ku munsi wa mbere yaboneyeho imihango, ukaba utari uzi igihe ukwezi kurangirira, nizere ko umenye uko uzajya ubara iminsi ngo umenye uko ukwezi kwawe kureshya.

Ukeneye ubufasha bwihariye wasiga ubutumwa hasi muri comment. Hari nikindi kibazo ufite duhari kubwawe ngo tugufashe.


1 comment:

  1. Mwiriwe! Mwakoze kudukorera article nziza, kubara ukwezi kumugore abantu benshi ntabyo twari tuzi. Muzadukorere nuburyo umuntu ashobora kumenya igihe haba hari amahirwe yokubyara umukobwa cyangwa umuhungu. Murakoze!

    ReplyDelete