Kwikinisha bituma wiheba ukumva ntacyo umaze (image from www.iolaregister.com).
Kwikinisha ni gikorwa hagamijwe ko
umuntu agera kundunduro yibyshimo abyikoreye ku giti cye. Nyamara abenshi ntibemeza koko niba ari
bibi cg ari byiza. Hari ibivugwa ko ivugwa biterwa no kwikinisha nkuko ushobora
guhuma, kugabanuka kw’amasohoro cg se igitsina, kubura ubwenge, nibindi byinshi
ko ataribyo, nyamara ntacyo bashingiraho babivuguruza.
Kwikinisha ni igikorwa cyo gukinisha igitsina gikorwa umuntu agamije kugera ku byishimo bye byanyuma, bikaba bikunze kubaho umuntu ari wenyine. Bishobora kuba ku gitsina gore cyangwa igitsina gabo nkuko twabibonye haruguru. Abahanga mu buzima bw’imyororokere bavuga ko uretse abantu, inyamanswa nazo zikinisha. Bakomeza kandi bavuga ko umubare mwinshi w’abantu bikinisha bakunda kubikora buri munsi mu gihe abandi babikora byibuze rimwe cyangwa kabiri mu kwezi.
Icyo ubushakashatsi bugaragaza
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Medical News Todays kerekana ko ubushakashatsi bwagaraje ko kwikinisha bigaragara mubantu bimyaka yose aha abahungu nabakobwa bari mu kigero cy’ubugimbi; bari hagati yimyka 14 na 17 bo muri leta zunze ubumwe za Amerika bakoreweho ubushakashatsi ko 74% byabigitsina gabo bikinisha naho 48% byabigitsina gore nabo bikinisha. Naho mubakuze bari mumyaka iri hagati ya 57 na 63, abagabo bagera 63% n’abagore 32% barikinisha. Ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko igitsina gabo aribo bikinisha kurugero ruri hejuru ugeranje n’abagore. Mu Rwanda bushakashatsi bwimbitse buracyari bukeya; gusa ubwakozwe na “Institute for Reproductive Health na Georgetown University” bwagaragaje ko 60% byabikinisha biri mukiciro cy’urubyuruko nubwo budahagije ngo butange ishusho yose yu Rwanda. Nanone ugendeye ku mbuga zerekana filime z’urukozasoni uburyo zisurwa cyane byerekana ko iyi ngeso yokwikinisha ihari cyane murubyiruko. Aho ikinyamakuru igihe.com cyerekanye ko 81% byabazireba bari munsi yimyaka 45. Abantu batandukanye bikinisha kubera impamvu zitandukanye; kwishimisha, gushaka umunezero cg se kugabanya umujagararo wo mumutwe (stress).
Ese kwikinisha byaba biterwa n’iki?
Hari
impamvu nyinshi zishobora gutera abantu kwikinisha,muri zo twavuga nka :
- Kwigunga no kuba wenyine bikanajyana no kuba waba uri kure y’umufasha wawe, nko ku bantu bari mu butumwa bw’akazi bamarayo igihe kinini kimwe n’abari mu nzu z’imbohe.
- Kuba wahemukirwa n’uwo mwakundanaga ugasigara wumva wakwikemurira ikibazo uri wenyine.
- Kureba Film za Porono (Pornography) no kureba amafoto y’abantu bambaye ubusa.
- Kugira isoni no gutinya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
- Hari n’abandi bagendera mu kigare cyane cyane nk’abanyeshuri ugasanga niba umwe abikoze n’abandi baramwiganye.
Ingaruka kwikinisha?
- Ku bahungu bituma igitsina kigorama bitewe n’ukuboko bakoresha bikinisha.
- Kuba bazinukwa abo badahuje igitsina kuko baba bumva bihagije.
- Kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
- Ku bahungu, hari igihe bageraho bajya kunyara n’amasohoro akaza.
- Ku bakobwa cyangwa abagore byangiza rugongo kuburyo udashobora kurangiza keretse bikinishije.
- Guhorana umunabi no kwiheba.
- Ku bagabo byangiza intanga ngabo zikaba zaba ibihuhwe cyangwa ntizikorwe neza.
- Bishobora kwangiza ubwonko ugasanga umuntu arasusumira ndetse n’ingingo ntizikomere.
- Bishobora gutuma umutima utera nabi.
- Byangiza udutsi two mu bwonko ukaba waba umuntu uhubuka,utazi gufata ibyemezo.
- Bishobora gutera ubugumba ku bagabo.
- Bitera gusaza imburagihe.
- Bitera kubabara umugongo.
- Guhorana umunaniro ukabije, nibindi byinshi tutavuze hano.
- Mbere na mbere banza wumve ko kwikinisha ari bibi kandi wiyemeje kubireka.
- Irinde kuba uri wenyine igihe kinini.
- Reka kureba filimi za poronogarafi ndetse n’amafoto y’abakobwa bambaye ubusa cyangwa se abasore bambaye ubusa.
- Gerageza gushaka ikintu uhugiraho nko gukora siporo, guhimba indirimbo, gushushanya, nibindindi bitandukanye.
- Irinde kurara wenyine kuko iyo ubitekerejeho urikumwe n’umuntu utinya kubikora.
- Mbere yo kuryama reba ibintu ukora kuburyo unanirwa ugahita usinzira.
- Gerageza gushaka inshuti z’abo mudahuje igitsina ibi biragufasha cyane.
- Jya urya imbuto n’imboga zitandukanye kuko bituma umubiri ugira imbaraga bigatuma uhangana n’ingaruka zo kwikinisha.
- Gisha inama umuganga uzobereye mu buzima bw’imyororokere
- Izi nama ni ingenzi kuko zagufasha kubicikaho,umubiri ugasubira uko wari umeze. Niba utarabicikaho iki ni cyo gihe ngo ugerageze izi nama, bishobora kugorana ariko birashoboka.








0 comments:
Post a Comment